Ruandès

INKURU Y´ABATAGATIFU FRUTTUOSO (umwepiskopi), AUGURIO NA EULOGIO (abadiyakoni) BAHOWE IMANA I TARRAGONA TARIKI YA 21 MUTARAMA KU NGOMA YA VALERIANO NA GALLIERO

1. Igihe hategekaga Emiliano na Basso, ku cyumweru tariki ya 16 Mutarama nibwo musenyeri Fruttuoso n´abadiyakoni Augurio na Eulogio bafashwe. Mu gihe fruttuoso yari ari mu cyumba nibwo abasirikare boherejwe n´umukuru w´intara aribo Aulerio, Festuzio, Elio, Pollenzio, Donato na Massimo binjiye mu rugo. Yumvise intambwe zabo yahise ahaguruka arabasanga n´ubwo yari yambaye inkweto za sandali.
Abasirikari baramubwira bati:
– Ngwino umukuru w´intara araguhamagaje hamwe n´abadiyakoni bawe.
Fruttuoso arabasubiza ati:
– Tugende, cyakora mundeke mbanze nambare inkweto zifunze.
Abasirikare baramubwira bati:
– Zambare niba ubishaka.
Bagezeyo bahita babashyira mu buroko. Nyamara Fruttuoso nta gushidikanya kandi yishimye kubera ikamba rya Nyagasani bari bamugeneye, yasengaga ubudatuza. Abavandimwe (abakristu) ntibigeze bamutererana. Bamuzaniraga ibimutunga kandi bakamusaba kubazirikana.

2. Umunsi ukurikiyeho yabatirije mu buroko umuvandimwe wacu witwa Rogaziano. Yahamaze iminsi 6 mbere y´uko ajyanwa imbere y´rukiko kuwa gatanu tariki ya 21 Mutarama. Umukuru w´intara Emiliano aravuga ati:
– Injiza Fruttuoso, winjize Augurio, winjize na Eulogio.
Baramusubiza bati:
– Ngaba hano!
Umukuru w´intara abwira Fruttuoso ati:
– Wari uzi ibyo ibikomangoma byategetse?
Fruttuoso aramusubiza ati:
– Sinzi ibyo baba barategetse, jye ndi umukristu!
Umukuru w´intara Emiliano aramubwira ati:
– Bategetse gusenga ibigirwamana.
Fruttuoso aremeza ati:
– Jyewe nsenga Imana imwe yaremye ijuru, isi n´inyanja, n´ibintu byose bibaho.
Emiliano akomeza guhatiriza agira ati:
– Ntuzi rero ko habaho ibigirwamana?
Fruttuoso aramubwira ati:
– Simbizi.
Emiliano amuteguza agira ati:
– Urabimenya neza mu kanya gato.
Fruttuoso atangira gusenga Imana bucece. Umukuru w´intara Emiliano avuga mu ijwi riranguruye ati:
– Abangaba Imana ibitaho, abangaba batinya Imana, abangaba abakristu barabasenga aho gusenga ibigirwamana n´amashusho y´abami b´abami.
Umukuru w´intara ajya kuri Augurio:
– Ntiwite ku ma gambo ya Fruttuoso.
Augurio aravuga ati:
– Jyewe nsenga Imana ishobora byose.
Umukuru w´intara abwira Eulogio:
– Birashoboka ko usenga Fruttuoso?
Eulogio abitandukanya agira ati:
– Oya, jyewe ntabwo nsenga Fruttuoso ahubwo Imana nsenga ni yo na Fruttuoso asenga.
Umukuru w´intara yerekeza kuri Fruttuoso ati:
– Uri umwepiskopi, wowe?
Fruttuoso aravuga ati:
– Ndiwe.
Emiliano aruca avuga ati:
– Wigeze kuba we! Maze ategeka ko babatwika ari bazima.

Mu gihe Fruttuoso n´abadiyakoni be bari bajyanywe abo babatwikira, imbaga y´abaturage yatangiye kuririra musenyeri Fruttuoso kubera urukundo rukomeye bamukundaga. Si abavandimwe (abakristu) gusa ahubwo n´abapagani baramuririraga. Nguko uko Fruttuoso yabaye ishusho ya wa mwepiskopi uvugwa na Roho Mutagatifu abibwirije umuhire Pawulo intumwa, inkongoro y´ubutorwe akaba n´umwigisha w´amahanga.1 Ibyo byatumaga ndetse n´abasirikare, mu kumenya ikuzo ryari rimutegereje, babyishimira aho kubabara. Kubera ko umwe mu bavandimwe yamusabye gufata icyo kunywa yamuteguriye, we aramusubiza ati:
– Isaha ntiragera yo guhagarika kwiyiriza.
Ibi byose byabaye hagati ya saa yine na saa tanu za mu gitondo. Kubera ko kuwa gatatu, n´ubwo yari afunze yari yakoze uriya munsi mukuru w´ikirenga; n´ubu ngubu nta guhungabana yari yishimye, kuko yari kurangiriza muri paradizo Imana yateguriye abayikunda2, intera yatangiriye ku isi kuwa gatanu. Bageze aho bagombaga gutwikirwa, umusomyi we Augustale aramwegera n´icyubahiro amwinginga arira ngo amureke amukuremo inkweto. Nyamara uriya muhire wahowe Imana, nta gushidikanya kandi yishimye kubera ukuri kw´isezerano ry´Imana, aramubwira ati:
– Zihorere mwana wanjye, ndazikuriramo.
Amaze kuzikuramo, umusirikare w´umuvandimwe (umukristu) wacu witwa Felice aramwegera amuhereza ikiganza k´iburyo amwinginga ngo akomeze amuzirikane. Amusubiza mu ijwi riranguruye kugira ngo abahari bose babyumve agira ati:
– Ngomba guhora nzirikana Kiliziya Gatolika kuva mu burasirazuba kugera mu burengerazuba.

4. Mu gihe yendaya kwinjira aho bari gutwikirwa, yenda kwakira ikamba ridacuya aho kuba imibabaro, imbere y´abasirikare batoranyijwe mbere, ku buryo nabo hamwe n´abavandimwe bacu bashobora kubyumva, Fruttuoso abwirijwe na Roho Mutagatifu wamuvugiragamo, aravuga ati:
– Ntimuzigera mubura umushumba nta n´ubwo isezerano ry´Imana rizabatenguha haba ubu haba no mugihe kizaza. Ibyo mureba ubu ngubu ni intege nke z´akanya gato.
Amaze ubwe guhoza abavandimwe, binjira mu bucungurwe babikwiye kandi bishimye mu ihorwa Imana ryabo, mu gihembo cyasezeranijwe mu Byanditswe Bitagatifu. Bahindutse nka Ananiya, Azariya na Mizayeli3 kuko muri bo higaragaje Ubutatu Butagatifu. Igihe bari bahagaze hagati mu muriro w´isi, Imana Data yari ihari muri bo, Imana Mwana yarabahumurizaga naho Roho Mutagatifu yabatwikirizaga ibirimi by´umuriro we. Imigozi yari ibaboshye ibiganza imaze gushya, Fruttuoso wari umenyereye gusingiza Imana, yishimye kandi apfukamye, yasengaga Imana nk´uko Yezu wabambwe yabigenje, ntagushidikanya ku izuka.

5. Hanyuma ntihigeze habura ibimenyetso bisanzwe kandi bitangaje by´ukwigaragaza kw´Imana: ijuru ryarakingutse maze Babilone na Migdonio, abavandimwe bacu bakorera umukuru w´intara Emiliano, bereka umukobwa we, nyirabuja wabo ku isi, ukuntu Fruttuoso n´abadiyakoni be n´amakamba, bahagurukaga bajya mu ijuru mu gihe ibyuma bari baboheyeho byasigaraga bishinze. Nyamara Emiliano ahamagajwe ngo aze kureba ntiyabashije kugira icyo abona mu gihe abagaragu bamubwiraga bati:
– Ngwino urebe ukuntu babandi waciriye urwo gupfa uyu munsi bari kujya mu ijuru nk´uko babyizeraga.

6. Kubera kuba mu rujijo nta mushumba, abavandimwe bari bababaye cyane cyane atari uko baririra Fruttuoso, ahubwo kuko nta mushumba bari bafite. Bose nyamara, kuko bari bazi ukwemera kwe n´urugamba yarwanye, ijoro riguye birukiye aho bari babatwikiye bitwaje divayi yo kuzimya imibiri yari igicumba umwotsi. Nyuma y´ibyo buri wese yageragezaga gutwara ivu ryinshi rishoboka ku ryari riharunze. No muri kiriya gihe ntihabuze kugaragara ibitangaza bya Nyagasani n´Umukiza wacu kugira ngo bikomeze ukwemera kw´abemera kandi bibere urugero abanyantege nke. Ibintu byose, kubw´ impuhwe z´Imana, Fruttuoso yari yarigishije mu buzima bwe ku isezerano ry´Imana yacu n´umukiza , byari ngombwa ko abishyiraho umukono mu bubabare bwe n´ukwemera izuka ry´imibiri. Bityo rero, nyuma y´igitambo cye, yabonekeye abavandimwe maze abasaba ko basubiza mbere na mbere ibyo bari bakuye mu ivu kubera urukundo.

7. Fruttuoso n´abadiyakoni be baje no kubonekera Emiliano wabaciriye urwo gupfa bambaye amakanzu y´isezerano, bamuhana kandi bamwibutsa ko ntacyo byamumariye kwambura umubiri no gushyingura ubuziraherezo abo ubungubu yagombye kwemera ko batsinze ubuziraherezo.
Yemwe bahowe Imana bahire, mwageragejwe nk´uko bayungurura zahabu y´agaciro mu ruganda4, murinzwe n´ingabo y´ukwemera n´ubucungurwe, mutamirije ikamba ridacuya, mwajanjaguye umutwe wa sekibi5. Yemwe bahowe Imana bahire, mukwiye umwanya w´ikuzo mu ijuru iburyo bwa Kristu kubw´ikuzo ry´Imana Data ushobora byose, n´irya Yezu Kristu Umwana we n´irya Roho Mutagatifu! Amen.

 



Ruandès.pdf